Urubanza rw’ababyeyi bane bahawe igihano cy’imyaka itandatu muri gereza ku cyaha cyo kwanga no gushishikariza abandi kwanga inkingo.
![]() |
Ababyeyi bane bahawe igihano cy'imyaka 6 ku cyo urukiko rwise kwanga inkingo no gushishikariza abandi |
Faith
Reporters yanditse uko iburanisha ryagenze.
Niba ushaka kureba videwo uko baburanye kanda hano
Niba ushaka kureba videwo uko baciriwe urubanza kanda hano
DORE UKO URUBANZA RWAGENZE:
Ubushinjacyaha
nibwo bwatangiye bugaragaza icyo burega aba bane
Bwavuze
ko ku wa 12/9/ 2023 ari bwo byamenyekanye ko abo bane bagendaga babwira abantu ko kwikingiza ari icyaha, ko
abantu badakwiriye kwishyira uburozi mu mibiri yabo, ko Imana itabyemera.
Ubushinjacyaha
bwanavuze ko abo bane bavuze ko ubwisungane mu kwivuza budakwiye gutangwa ko
Imana itabwemera. Ngo babikoze igihe kinini, ubuyobozi bukabihanangiriza ariko
ntibyabyemere.
Ubushinjacyaha
bwasobanuye ko abo bane bagenda bavuga ko ubuvuzi nyabwo buboneka mu mbaraga
z’Imana zikorera mu bimera bityo ngo Mituweli ni ubwishingizi bw’isi na leta butagira
icyo bumaze ngo n’Imana ntibwemera.
Aho
niho ubushijacaha bwagaragarije urukiko icyaha aba bane baregwa ko ari
ukurwanya ububasha bw’amategeko
Umushinjacyaha
yasomye Ingingo ya 205 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha ari yo Kurwanya
ububasha bw’amategeko
igira iti:
Umuntu
wese ushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itanu ariko
kitarenga imya irindwi. Ibihano bivuzwe bikaba byikuba kabiri iyo
gushishikariza kwagize ingaruka mbi.
Mu
magambo ye umushinjacyaha yagize ati:
Aba
bari imbere y’urukiko, ibyokubwira abaturage bati ntimukikingize, aba nta wize
ubuganga nta n’injijuke mu buzima irimo. Bwari uburyo bwo kubagumura babure kwikingiza
indwara zitandukanye zizaze zibamare
Umushinjacyaha
yavuze ko ikigaragaza ko icyaha bagikoze bagitekereje bakizi neza n’ingaruka
zacyo ari uko ngo ubuyobozi bwabihanangirije bakanga kwisubiraho.
IBIMENYETSO UBUSHINJACYAHA BWAGARAGAJE
1. Abaregwa babyemera
Umushinjacyaha
yavuze ko Edisa Ngendahimana yiyemerereye ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha ndetse
no mu bushinjacyaha ko inkingo ari uburozi ko atemera na mituweli
atanayivurizaho.
Umushinjacyaha
yagize at: “Edisa yita inkingo uburozi, yakoze ubuhe bushakashatsi, ni umuganga
se?”
Ngo
na none, Edisa Ngendahimana yakavuze ko gahunda za leta zimutandukanya n’Imana.
Umushinjacyaha niko kubaza ati: “gute se?”
Ageze
kuri Nikobahoze Genevive, umushinjacyaha yavuze ko nawe yavuze ko inkingo zirimo
uburozi ntazemera ko nta muntu ukwiye gutanga ubwishingizi mu kwivuza ngo ni ubw’isi.
Umushinjacyaha
niko kugira ati: “Mu baturage bose batuye iki gihugu agatinyuka akavuga ngo nta
muntu ukwiriye gutanga ubwishingizi bwo kwivuza ngo nubwisi. None se ashaka
kujya ajya kwivuriza mu ijuru? Ese n’abandi baturage azabajyana ajye kubavuriza
aho ngaho avuga?”
Kuri
Tuyigane Elisabeti, umushinjacyaha yavuze ko nawe yemeye icyaha mu ibazwa rye
avuga ko atemera inkingo n’ubwisungane ku kwivuza, ngo kubera ko ashingira ku
byanditswe byera.
Umushinjacyaha
ni kubaza ati: “Ibihe se?” ati “Azane Bibiliya aha ngaha asome aho byanditse”
No
kuri Mukamzimpaka Esiteri, umushinjacyaha yavuze ko nawe abazwa mu bugenzacyaha
n’ubushinjacyana yavuze ko atemera inkingo ariko ngo yemera mituelle ngo
n’umugabo we yarayitanze.
Umushinjacyaha
yabajije ati: “Ubu ngubu ubwo bafunzwe barwaye ntibajya kwa muganga kwivuza?
Ntabwo basaba kujya kwa muganga se?”
2. Abatangabuhamya
Umushinjacyaha
yazanye imvugo y’uwitwa Niyomukiza Costaziya abashinja ko bagendaga bavuga ko
isi igiye kurangira ko batagomba kwikingiza ngo inkingo zo mu ruganda zirimo
uburozi.
Undi
mutangabuhamya ngo ni uwitwa Sinamenye Fidel, ngo nawe yahamije ko abo bane
bagiye bavuga ngo inkingo zirimo uburozi ngo aho bateye urushinge haza igisebe
kidakira.
Umushinjacyaha
niko kubaza ati: “Babibonye he? Bazane uwatewe urushinge akarwara igisebe”
3. Raporo y’inzego z’ibanze
Ubushinjacyaha
bwavuze ko bufite raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko zihanangirije aba
bbyeyi bane baregwa bakanga kureka ibyaha baregwa ngo ahubwo bagakomeza bashaka
kugumura abaturange.
Nuko
umushinjacyaha yahereyeko asaba urukiko kubahamya icyaha cyo kurwanya ububasha
bw’amategeko maze ngo urukiko ruhanishe buri wese kuba mu nzu y’imbohe imyaka
irindwi (icyo yise igifungo cy’imyaka irindwi)
UKO ABASHIJWA BABURANYE
Mu
kwiregura kwabo, umucamanza niwe wafashe umwanya munini ababaza ibyo baregwa
maze nabo bagasubizwa.
UMUBURANYI MUKAMAZIMPAKA ESITERI (wari
uhetse umwana we)
Umucamanza: Icyaha
uracyemera?
Mukamazimpaka:
Icyaha ntabwo ncyemera. Jye nabwirizaga ubutumwa bwiza, nsoma amasomo yo muri
Bibiliya, tugatanga n’inyandiko nta kindi twavuze.
Umucamanza: Nonese
mituelle urayemera?
Mukamazimpaka:
Mituelle ndayemera ndanayitanga.
Umucamanza: None
se wemera kwikingiza?
Mukamazimpaka:
Kwikingiza ni uburenganzira bw’umuntu ku giti cye. Ku ruhande rwanjye, ni
uburenganzira bwanjye kwikingiza no kutikingiza.
Umucamanza: Kuki ugenda
wigisha no gukangurira abantu kutikingiza?
Mukamazimpaka:
Nta muntu nigeze mbyigisha
Umucamanza: Kandi uvuga
ubutumwa?
Mukamazimpaka:
None se ko ari ijambo ry’Imana twigishaga, tukanatanga inyandiko?
Umucamanza: none se
ntiwigeze ukangurira abaturage kureka gutanga ubwisungane mu kwivuza?
Mukamazimpaka:
Ntawe nigeze mbyigisha, ntawe.
Umucamanza: Ko
bagushinja se?
Mukamazimpaka:
ubunshinja sinzi uko yabigenje.
Umucamanza: Niyomukiza Kositaziya
agushinja ko ubyigisha
Mukamazimpaka Nonese
najyaga kwigisha ibya mituelle, agakiza karimo ni akahe? Buri muntu atanga
mituelle ku giti cye. Nanjye narayitanze. Ibyo kwikinginza ni ubushake bwanjye
no kwivuza ni ubushake bwanjye.
Umucamanza: Erega
urabyishyiraho kandi wowe baragushinja ko uroga rubanda. Kugenda ubyigisha
abaturage, ubagumura.
Mukamazimpaka: Nabwirije
ku wa mbere mu gitondo, nkabwiriza ijambo ry’Imana, bakamfata ku wa kabiri
kubera kubwiriza Ijambo ry’Imana. Ibindi bandega simbizi. Nabwirije ntanga
inyandiko. Ibindi sinzi aho babivanye.
Umucamanza: Sinamenye
Fidele aragushinja ko wakanguriye abaturage kutajya mu bwisungane mu kwivuza
Mukamazimpaka:
Uwo muntu arambeshyera sinamuzi. Nabwira abantu kudatanga mituelle kandi
narayitanze?
Umucamanza: ubuyobozi
buragushinja muri raporo y’inzego z’ibanze
Mukamazimpaka:
Jye nemeye ibyo nakoze, navuze ibyo nakoze.
Umucamanza: Raporo
y’inzego z’ibanze ntacyo uyivugaho?
Mukamazimpaka:
Icyo mbivugaho nukubasaba ngo mundenganure. Niba twarabwirije ubutumwa mu buryo
butemewe nibyo badusobanurira. Ibisigaye sibyo rwose mu ndenganure.
Umucamanza: igihano
bagusabira?
Mukamazimpaka:
Ni ukundenganura
UMUBURANYI TUYIGANE ELISABETI
Umucamanza: Icyaha
uracyemera?
Tuyigane: Icyaha
bandega ntabwo ncyemera. Kuko mu babwirizaga ndimo, nari mfite mikoro ku wa
10/9/. Narangururaga mvuga amasomo yo muri Bibilia. Isomo rya mbere riboneka
muri Yesaya igice cya makumyabiri na kane, umutwe w’amagambo avuga ngo ibihano
bizaza ku isi.
Umucamanza: Reka rero,
nitujya mu byo gusoma muri Yesaya ntabwo turi bubirangize. Reka tugende turebe
icyo ubushinjacyaha bukurega. Barakurega kuba ushishikariza abaturage kutajya
mu bwisungane mu kwivuza.
Tuyigane: Ayo magambo sinanayavuga
kuko nta gakiza kabirimo. N’ikimenyimenyi inyandiko twatangaga zirahari,
zanditseho ngo “Kwihana no kubabarirwa ibyaha, urufunguzo rwo kurokoka”
abaturange twabwirije barahari icyo rwose ndagihakanya ko ari ukutubeshyera.
Umucamanza: Umutangabuhamya
Niyomukiza Kositaziya na Sinamenye Fidel baragushinja
Tuyigane: Aho dutuye
bazi ko tugira imibereho myiza yo kwitungira amagara mazima. Impagarike yacu ni
umwuka mwiza, amazi meza, kwivuza dukoresheje ibyaremwe. Nkuko bateze Daniel
ubwo yasengaga Imana ye niko natwe badutega mu byo twizera. Ntabwo twebwe
twigeze tubwira abantu kutikingiza kuko ntagakiza karimo. Aho hantu muhakore
ubugenzuzu n’ubushishozi, munarebe ku nyandiko twatanze n’ibibiwiriza
twabwirije. Bigeze no kuduhamagarira police isanga ndangurura, kandi basanga
ntakindi tuvuga kitari ugushishikariza abantu kwihana no kubabarirwa ibyaha.
Police irikomereza ntiyatubonamo icyaha.
Umucamanza: Kwikingiza
urabyemera?
Tuyigane: Ni impagarike
y’umuntu ku giti cye. Nabura kubwira umuntu uburyo yakira icyaha, nkajya
kumushishikariza iby’inkingo. Ibyo nukutubeshyera rwose.
Umucamanza:
Ese ubuyobozi mupfa iki ko bubashinja no muri raporo ko mwananiranye
Tuyigane: Nyakubahwa,
mukore ubushishozi aho hantu mu baturage aho twatanze n’inyandiko z’ibyo
twigishaga niba bishoboka. Kuko umuntu ufite ububasha ashobora kurenganya
rubanda rugufi mu madosiye nk’ayo. Ariko rwose ntabwo twigeze tubwiriza ku
nkingo.
Umucamanza: Nonese
wemera gukingirwa?
Tuyigane: Gukingirwa ni
uburenganzira bw’umuntu ku giti cye, nkuko ifishi yo kwikingiza ibivuga.
Umucamanza: Urabyemera
ko kwikingiza no gutanga mituelle bifite akamaro?
Tuyigane: Jyewe ku giti
cyanjye nzi kwikingira nkora ibyamfasha mu kwitungira amagara mazima.
Umucamanza: Igihano
bagusabira?
Tuyigane: Ndasaba
kurenganurwa.
UMUBURANYI NIKOBAHOZE GENEVIVE (wari
uhetse umwana)
Umucamanza: Icyaha
uracyemera
Nikobahoze: Ntabwo
ncyemera
Umucamanza: Wowe ku giti
cyawe wemera kwikingiza na gutunga mituweli?
Nikobahoze: Ntabwo
mbyemera ku giti cyanjye kubera amagambo nasomye mu gitabo ...
Umucamanza: Ibyahishuwe?
Nikobahoze: Oya
ni igitabo Ibihamya by’Itorero umuzingo wa mbere, ku rupapuro rwa 456 havuga ko
atari byiza ko umudiventiste w’Umunsi wa Karindwi ajya mu bwishingizi
bw’ubuzima kuko umuntu aba agiranye ubushuti n’isi mu gihe duhamagarirwa
kwitandukanya n’isi. Ibyo nibyo nasomye ku giti cyanjye, bimfasha ku giti
cyanjye. Ibyo nigishije ni ukwihana no kubabarirwa ibyaha, uko umunyabyaha
ashobora kwiyunga n’Imana.
Umucamanza: Wemera
mituweli no gukingirwa ku giti cyawe?
Nikobahoze: Jye
sinakwikingiza nshingiye ku byo nasomye mu gitabo cy’Ubutumwa Bwatoranijwe
umugabane wa kabiri ku kigisho kivuga ngo gukoresha imiti.
Umucamanza: Niyomukiza
na Sinamenye baragushinja ko utitabira gahunda za leta.
Nikobahoze: Ntabwo
nemeranya nabo. Haba mu magabo cyangwa mu butumwa nta muntu nashishikarije. Ni
imibereho yanjye ku giti cyanjye.
Umucamanza: Ubuyobozi
ibyo bugushinja?
Nikobahoze: Muzashishoze.
Icyo navuga nuko navuze ubutumwa bw’Imana. Sinavuze ibya gahunda za leta kuko
nta gakiza kabirimo. Rwose murebe ibyo twavuze kuko nzi ko nta cyaha kirimo
nkuko babibivuga. Agakiza kari mu kwakira imbabazi z’Imana kandi icyo nicyo
twabwiraga abo duturanye mu mudugudu.
Umucamanza: Igihano
bagusabira:
Nikobahoze: Muzashishoze,
mundekure nsubire kureba urugo rwanjye. Umugabo wanjye yapfuye mfunze. Kugeza
ubu sindagera mu rugo. Nkeneye kurundarunda abana banjye.
UMUBURANYI EDISA NGENDAHIMANA
Umucamanza: Icyaha
uracyemera
Ngendahimana:
Ntabwo ncyemera impamvu nuko natanze mituweli kandi si ubu gusa.
Umucamanza: Naho
kwikingiza
Ngendahimana: Kwikingiza
ndabyemera kuko abana banjye barakingiye n’abuzukuru banjye
Umucamanza: Noneho
wemera kwikingiza wowe ku giti cyawe
Ngendahimana: Nikingije
mugiga kugeze ubu ndikingiza
Umucamanza: Nonese ko
abatangabuhamya ko bagushinja kuba ukangurira abaturage kutikingiza?
Ngendahimana: Ntabwo
nzi aho babikuye
Umucamanza: Niyomukiza
na Sinamenye urabazi?
Ngendahimana: Sinamenye
ntanubwo muzi. Uwo nzi ni uwo mudamu
Umucamanza: Nonese mu
bugenzacyaha ko wari waravuze ko utabyemera?
Ngendahimana: Ibyo
ntabwo ari byo. Ayo magabo banditse sinigeze nyamenya. Ntanubwo bayansomeye
UMUWUNGANIZI MU MATEGEKO ERNEST TWAGIRAMUNGU
Yasabye
rukiko gusuzuma uburyo kwikingiza byakorwaga ngo kuko we asanga kutikingiza
atari icyaha kijyana umuntu mu nzu y’imbohe icyo yise gufungisha umuntu mu
buryo bwa penal ko ahubwo gikemurwa n’indishyi (Civil).
Uburyo
yasobanuye no nuko Kubera ko uwikingiza yikingizaga ku bushake. Kuko kwikingiza
byabagaho iyo umuntu yabyemeye akabishyiraho umukono bivuze ngo ni amasezerano
umuntu ku giti cye yagiranaga n’umukingira. Ngo ibyo nibyo bigaragaza ko
kwikingira bitari itegeko no kutikingiza bikaba nta tegeko byica. Asobanura ko utikingije
nta cyaha yaregwa ko yishe itegeko ahubwo ashobora kuregwa ko yishe
amasezerano, agacibwa indishyi.
Yagize
ati: “Ubushinjacyaha bugaragaze itegeko umuntu yaba yishe mu gihe yaba
atikingije. Iyo nta tegeko riba ryishwe, nta gihano kiba gihari”
Umwunganizi
yagarutse ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza avuga ko igihari ari amabwiriza ako
atari amategeko.
Akibivuga,
Umushinjacyaha yasabye ijambo avuga ko hari itegeko rishyiraho ubwisungane mu
kwivuza icyakora ntiyasobanura aho bihuriye n’umuturage utagiye muri ubwo
bwisungane.
Umwunganizi
wa Edisa Ngendahimana yasabye urukiko kuzasuzuma inyito y’icyaha.
Ku
kijyanye n’ibimenyetso byatanzwe mu rukiko, umwunganizi yasobanuye ko bituzuye
ngo bishingirweho mu guhamya uwo yunganira icyaha ngo kuko Edisa yakingije
abandi bose kandi nawe yarikingije.
Yagarutse
ku batangabuhamya bamushinja avuga ko abafiteho ikibazo ngo kuko Uwitwa
Sinameye Fidel adatuye mu mudugudu Edisa abarizwamo ari nawo aregwa ko
yakoreyemo icyaha na bagenzi be.
Yagize
ati: Niyo mpamvu tugaragaza ko ibimenyetse ubushinjacyaha bwatanze bushingira
ku mvugo z’aba bantu, nta shingiro ryabyo.
Ku
kijyanya na raporo y’inzego z’ibanze, umwunganizi wa Ngendahima yavuze ari
amakuru yatanzwe ku wa 18/09/2023 ko atari raporo ngo kuko handitseho ko
Impamvu ari ugutanga amakuru bityo rero asaba urukiko kubanza gusuzuma ayo
makuru aho kuyafata nka raporo.
Umwunganizi
yanenze cyane inyandiko mvugo zavuye mu Ubugenzacyaha ko zitashingirwa ngo kuko
hari aho zivuga ko Edisa yanze gusinya, mu gihe we agaragaza ko atazi gusoma no
kwandika.
Yagize
ati: “Bityo rero, ibyo umushinjacyaha ashyize imbere y’urukiko byuzuyemo
gushidikanya kandi gushidikanya birengera uregwa, na cyane ko abatangabuhamya
ari babiri bonyine nk’aho ari bo baba mu mudugudu. Hagombye gukorwa iperereza
ry’imbitse hakaboneka abatangabuhamya bazi ukuri”
UMUSHINJACYAHA
Umushinjacyaha
yahagurutse azanye urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’i Nyanza aho yagaragaje
ko hari abantu bahamijwe ibyaha nyuma yo kwiyomora ku idini ry’Abadiventisite b’Umunsi
wa Karindwi bakanga gahunda za Leta.
Kuba
Edisa yari yarikingije ndetse akagira na mituweli, umushinjacyaha yavuze ko
ibyo yabikoze akiri umudiventiste ariko nyuma y’uko yavuye mu idini, yatangiye
kurwanya gahunda za leta.
Yagize
ati: “Nkuko babyivugiye, bagiye babona ibitabo bakabisoma, barayoba. Niyo
mpamvu nubwo baba barikingije Covid, babikoze icyo gihe batarayoba ariko ubu
ntabwo bakwemera gukingirwa. Barahindutse”
Yongeyeho
ati: “Hari icyo tutari twavuze: basengeraga mu idini ry’abadiventiste. Bamaze
kubona idini ry’abadiventiste bubahiri izi gahunda za leta babiyomoraho
bashinga idini ryabo. Bajya kugura mikoro kugira ngo begende barangurura mu
baturage.
Ibyo
bavuga ko rero ko bubahirije gahunda nibyo ariko ibyaha babikoze nyuma y’uko
biyomoye”.
UMWUNGANIZI ERNEST TWAGIRAMUNGU
Yagize
ati: “Urukiko ruzasuzume niba ubushinjacyaha bugaragaza amajwi cyagwa amashusho
yafashwe bigaragaza Edisa akora ibyaha aregwa. Ubushinjacyaha buvuga ko bari
bafite indangururamajwi ariko kugeza ubu ntabwo bayigaragariza urukiko
ruyibone.
Niba
nta majwi, niba anta mafoto, urukiko ruzashingira kuki? Ku mvugo
z’ubushinjacyaha gusa?
TUYIGANE ASABA IJAMBO:
Nyakubahwa
turabasaba ngo mugire ubushishozi mu byo baturega. Abatangabuhamya ntitunabazi
kandi aho twabwirije hari abaturage benshi twahaye n’inyandiko. Mu mudugudu wose
hakabonekamo umuntu umwe? Undi akava muwundi mudugudu? Aho hantu namwe
muzasuzumane ubushishozi. Twebwe twabwiririje ku karubanda, n’abashijwe
umutekano barahadusanze basanga tubwiriza abari baraye mu kabari banywa inzoga
barikomereza.
Ibyo
baturega ngo twiyomoye ku Badiventiste sibyo kuko n’ibyo twigishije byose
n’abandi badiventiste barabyemera ndetse byanditse mu bitabo by’Itorero
ry’Abadiventiste.
Umucamanza: Tuzabifaho
umwanzuro ku itariki icyenda.
Ubwo
ni ku wa 9/1/2024
Comments
Post a Comment