Ubutumwa bw'umurengezi wacu mu gihe cy'urubanza

 

Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.

Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.” Ibyahishuwe 14:6-7.

Nk’uko ubutumwa bwiza bw’ubwami Kristo yavuze muri Matayo 24:14 buri, ubutumwa bwa Marayika wa Mbere nabwo ni ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, butangarizwa abantu bose kandi mu gihe gisoza amateka y’isi. Ni umugisha kugira ngo nawe uhure nabwo mu gihe nk’iki. Ushobora kuba uri umwe mu banyuma Yesu y’injiza mu bwami bwe mbere y’uko asoza umurimo wo kurokora inyokomuntu.

Nimwubahe Imana…

Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge (Imigani 9:10). Intangiriro y’urugendo rwo kwizera ihera kugira gutinya Imana: ukamenya ko ijambo ryose Imana yavuze ritunganye. Ukibona ko wowe uri umugome wagomeye Imana, ugatsindwa n’urubanza mu mutima wawe.

Ubwo nibwo ushobora kubona irembo muri Kristo w’ukuri. Atari Kristo wahoze ushakaho iby’ubu buzima ahubwo wa wundi ukiza abantu urubanza bacirwaho n’ububi bwabo. Uwo ni we Kristo wakugeza ku kuba ukunda amategeko y’Imana ari yo jambo ryayo.

Umuntu wese utaranyuze inzira yo kubaha Imana, aba ari umunyazi (Yohna 10:1) umugome wagomeye Imana nubwo yaba afite byose kuko icyaha ni ukwica amategeko y’Imana (1Yohana 3:4).

Ariko ubutumwa bwa Marayika wa Mbere buje kuri wowe ngo utangire kubaho imibereyo yo kubaha Imana. Iri ni ikanguka Imana ikuzaniye mu gihe nk’iki ngo ukosore ibyo wasobanije kera. 

Muyihimbaze

Ushobora kuba guhimbaza witaho ari ukuririmba. Imana irifuza ko ubaho imibereho iyihimbaza. “Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana”(1Korinto 10:31). Reka kurya ibintu byanduye nk’inyama z’ingurube cyangwa ikindi kintu gikozwe mu bikomoka ku ngurube, udusimba n’bindi bizira (Abalewi 11). Reka inzoga n’ibindi byokunywa bikabura umubiri, itabi, n’ibindi bisa nabyo kabone nubwo byashyigikirwa n’abafite ubumenyi cyangwa bigategekwa n’ubutugetsi.

 

Reka ibiganiro bihimbaza ubusambanyi, inzenya, amashyengo n’bindi. Reka kwitereka imbere yawe ibinezeza by’amaso, urukozasoni, n’ibindi byose bitari ibyo kubaha amategeko y’Imana ntukabishyire imbere yawe (101:3).

 

Ni wemera ubu butumwa uzaba mu itsinda ry’abera “bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu”(Ibyahishuwe 14:12). Amategeko y’Imana niyo gipimo kigenderwaho mu rubanza rw’Imana. (3AM54.3)

Ubu butumwa bwa Marayika wa Mbere burakumenyesha ko kubaha Imana, kuyihimbaza byose biri mu kumvira amategeko yayo (Umubwiriza 12:13). hatabayeho kumvira Imana, nta kuramya Imana kwawe kwaba gushyitse dore ko kubaha Imana ari ukwitondera amategeko yayo (1Yohana 5:3)

Igihe cyo guca urubanza

Itangazo rivuga ko ‘igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye’, ryerekeza ku iherezo ry’umurimo Kristo akora kubw’agakiza k’abantu. Umurimo wo guca urubanza watangiye mu mwaka wa 1844 (nyuma y’imyaka 2300 yavuzwe na Daniyeli 8:14) ugomba gukomeza kugeza ubwo abantu bose bazafatirwa umwanzuro, baba abazima n’abapfuye. Ni ukuvuga ko uzakomeza gukorwa kugeza ku iherezo ry’igihe cy’imbabazi cyahawe umuntu. (II361/2024)

Nawe wumvise kenshi ko Kristo yenda kugaruka ariko ni kangahe watekereje ku rubanza rugomba gukizwa mbere y’uko agaruko? Kristo azabanza agusuzumire mu rubanza rwo mu ijuru umunsi utazi akugenere ibigukwiriye, nuko ubwo azagaruka azaba aje kuguha ibihwanye n’ibyo wakoze.“Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze (Ibyahishuwe 22:12)

Iki ntabwo ari igihe cyo gusuzuma mugenzi wawe. Reka ubushishozi bwawe bwibandi ku kwimenya wowe ubwawe, n’ibyaha bikiri mu mutima wawe, ingeso zo mu myitwarire yawe n’umurimo ukwiriye gukorerwa mu rugo rwawe (3AM 58.1).

Kuramya

Ushobora kuba wabashije gukurikira Imana kubera ibyo yagiye igukorera muri ubu buzima. Ariko mu gihe cyo gucira abantu urubanza, Imana irakwibutsa ibyokuyikurikira kubera umurimo utangaje yakoze wo kurema. Marayika wa mbere ashimangira ko uku gukunda Imana kubera umurimo yakoze wo kurema ariko ko gutegurira abantu guhagarara mu rubanza badatsinzwe. Marayika yongera kuvuga amagambo tubona mu Kuva 20:11, uwiteka akwereka ko uzajya ukora Imirimo yawe mu minsi itandatu ariko uwa karindwi ukaramya Uwiteka waremye ijuru n’isi n’inyanja.

Icyo Bibiliya yita kuramya si ukuririmba ugatwarwa mu mwuka ahubwo ni ukwibuka Isabato yayo. Abaramya Imana bayiramya kubw’imirimo yakoze. Abataramya Imana baramya ibyo ibyo yaremye harimo n’izuba (Ezekiyeli 8:16)

Isabato imaze kuba ikimenyetso kijyibwaho impaka kandi ugomba guhitamo kumvira Imana kurusha kumvira abantu (Ibyakozwe 5:29). Imana ifite Isabato, abantu bo mu myumvire yabo bashyizeho icyumweru. Inzego z’ubutegetsi, ibigo n’abantu ku giti cyabo basuzugura amategeko y’Imana ariko igihe kirageze ngo wowe wumve uburemere bw’icyaha cyo kwica amategeko y’Imana, wihane ubugingo bwawe bukizwe.

Mu gihe bifatwa nk’ibisanzwe amashuri guhatira abantu kwiga ku Isabato cyangwa ubutegetsi guhata abantu kuba mu mirimo runaka ku Isabato, ujye umenya ko Uwiteka atazakubara nk’utakoze icyaha nuribata amategeko y’Imana.

Muri ubu butumwa bwa Marayika wa Mbere, Imana yongeye kwibutsa abantu amategeko n’amateka yayo, no kwereka abatuye isi ko binyuze mu mwana wayo abantu bashobora kugera ku rugero rwo kwera rw’amategeko y’Imana. Hari igihe utari ubizi ariko noneho urabyibukijwe.

Kandi iki nicyo gihe izina ryawe risuzumwa mu bitabo byo mu ijuru. Nk’uko Imana yaremye mu minsi itandatu ibintu iremye ikabona ari byiza, niko Imana yifuza kukurema bundi bushya nawe kandi ku musozo izabone uri mwiza, wongeye kugira ishusho yayo, uvuye mu bwigomeke, ugeze mu kumvira no gukunda ibyo Imana ishaka.

Uwiteka aguhe umugisha akurinde,

Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire nera,

Uwiteka akurebe neza aguhe amahoro


Soma iyi nyandiko:

Mu Rutooro

Mu Lukonzo

Mu Runyankore

Mu Cyongereza

Reba gahunda yacu yo kubwiriza ubutumwa

Comments